Umuyobozi akaba N'uwashinze Ikigo SkyBridge Yagiriye Inama Abashoramari Ba Bitcoin kutagurisha Bitcoin zabo Ahubwo Bakigira nkaho Batigeze Bazitunga.

Inkuru Dukesha Ikinyamakuru Bitcoin.com ivugako Umuyobozi akaba N'uwashinze Ikigo SkyBridge, Anthony Scramucci Yagiriye Inama Abashoramari Mu Ifaranga rigezweho Rya Bitcoin Ko Bagomba Kwirengagiza Rwose ibyo Kurigurisha Bagasa nkaho bibagiwe ahubwo ko Bigeze Gutunga Bitcoin. Nimukiganiro Cyahuzaga Abashoramari Ba Bitcoin akaba yabivuze mugihe Yarahawe umwanya nabari bayoboye Ikiganiro.

Yagize ati " Izo Bitcoins ntimuzikoreho Kandi ntimugire nikindi Muzikoresha , Ibyiza Nuko mwamera nkabasinziranye nazo mukibagirwa ko mwigeze no Kuzitunga.

 

 

Inama ya Anthony Scramucci Kubijyanye no Gushora Imari muri Bitcoin

 

Umuyobozi akaba N'uwashinze Ikigo SkyBridge Gifasha Abashoramari Gushora Imari Yabo yatanze Inama Kubijyanye no Gushora mu Ifaranga rya Bitcoin Nimukiganiro yagiranaga nabashoramari muri iri Faranga Rya Bitcoin Kuwa Gatanu washize.

 

Yasobanuye ko Abakiriya Bikigo cyiwe cya SkyBridge Bishimira Kuba bafite Bitcoin Kumitungo yabo ( Portfolios) Yabwiye abitabiriye Inama ati Nubwo Igiciro cya Bitcoin kiba Kigaragara Akenshi nkaho Kitari ahantu Hamwe Ntacyo Ugomba kubikoraho Bireke witurize nicyo kintu Gikomeye Kandi Kiza ushobora Gukora.

 

Yagize ati " Ifate nkaho wapfanye na Bitcoin zawe Rwose Ntiwigere Uzigurisha, Wigira nikindi Kintu uzikoresha , Tuzakomeza Kwigisha Abakiriya Bacu kubijyanye niyo Mitekerereze."

 

Avugana nikinyamakuru cya Yahoo Finance Mu Nama , umuyobozi Anthony Scramucci Yabisubiyemo Avugako Kujyaho kwa Spot Bitcoin ETF kwatumye Bitcoin nyinshi zigurwa Kugeza ubu Hakaba Hasigaye nkeya Kwisoko. Yagize ati Abakiriya bibigo Byinshi noneho Bizeye rwose Umutekano muri Bitcoin Kuko Ibigo byabo Byahawe umurongo na US SEC( United States Security And Exchanges Commission) Wo Gucuruza Bitcoin Kumugaragaro anababwira ko Bitcoin Halving rwose ibasatiriye Asa nuca amarenga Ko Ifaranga rya Bitcoin rigomba Kuzamuka Bidasanzwe.

 

 

Umuyobozi Anthony Scramucci  Yakomeje agira ati " Niba ufite Kuruyumutungo Ibyo byonyine Bizasunika Igiciro cyawo.

Twirengangije ko Bitcoin Yageze Kugiciro cyayo kinini Mumateka yayo cya $73,000 Yavuzeko rwose Bitcoin ikiri Hasi Kuburyo umuntu wese ashobora kuyihangaho amaso Rwose akayigura , Muntangiriro zuku kwezi Yabivuzeho Avugako Hakiri Kare kuba umuntu yagura Cryptocurrency we avuga ko Bitcoin ayibona nka Berkshire Hathaway mwisura nshya( Berkshire Hathaway ni Company ifite Stock ihenze Cyane Kuburyo Stock imwe Ihagaze Amadolari y' Amerika $623,040).

 

Nyuma yo Kuvuga ko ateganya ubwiyongere bw' amafaranga Muri wall Street money Binyuze Muri Spot Bitcoin ETFs Yanditse kurubuga Rwe Rwa X , ahanyuzwa Ubutumwa Agira ati , Urujya nuruza mwisoko rya Bitcoin Rugiye Kwiyongera , Anthony Scramucci Kandi Yavuze ko abona Bitcoin nkumutungo uzagera mukiciro Cy' imitungo Ivunje ama Miliyari atagira ingano Yamadolari. Agira ati Kuva mukwezi kwa cyenda umwaka ushize kugenda ukazagera Mumyaka 10 ndetse na 20 iri imbere kizaba igihe Cyo Gukomeza Kuzamuka Kwisoko Rya Bitcoin.

 

 

Dusangire Ijambo: Ese wowe Niki utekereza kuriyi nama umuyobozi akaba N'uwashinze Ikigo SkyBridge Agira Abashoramari Mu Ifaranga rya Bitcoin, Tubwire nawe icyo Utekereza unyuze ahagenewe Ubutumwa ( Comment Section) .

 

Disclaimer: Imitungo y' Ikoranabuhanga nimitungo ihindagurika Mugaciro twe icyo Dukora ntago arukugira Inama abantu kuyigura, icyo Dukora ni ugutanga amakuru ajyanye nayo , Ntago Ari Murwego rwo Gushishikariza abantu kubikora, ubaye wifuza Inama Mubyubukungu wakwegera ababihuguriwe.

 

# Intogore Fintech

 

 

# Crypto Bull Run

 

 

#Crypto Updates

 

 

Edited and Published By DUKUNDANE Chretien.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment