1) Stablecoins zatangiye gufatwa nk'inzira y'ihererekanwa ry'amafaranga (payments infrastructure)
Mugihe cyashize Stablecoins yabonwaga gusa mubucuruzi bwa cryptocurrencies ariko Uko igihe kigenda cyiyongera,niko zirimo gufatwa nk'inzira yo kohereza no kwakira amafaranga vuba,aho uyu mwaka ushize twabonye ibigo byinshi byimari nka paypal,jp Morgan bitangiza stablecoins zabyo.
Icyo bivuze kuri Afurika:
Kohereza amafaranga mu mahanga no kuyakira bishobora kworoshya ubucuruzi n'akazi ka online.
2) Afurika iri kubaka payment rails(imiyoboro yokwishyurana) ihuza ibihugu (instant + cross-border)
Hari gahunda zirikubaka uburyo bwo kwishyurana vuba kandi bugafasha abaturage benshi muburyo bwihuse.
PAPSS nayo iri kubaka uburyo bwo kwishyurana hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu ma banki, ibigo by'imari nka Bank ya Kigali(BK) Byashoboye kugira imikoranire niki kigo kugira ngo iyi gahunda yo kwishyurana hagati yibihugu igerweho.
Icyo bivuze: ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika buzarushaho kworoshywa.
3) Tokenization yatangiye kuba "real" ku bigo bikomeye
Tokenization ni uguhindura umutungo ukajya mu buryo bw'ikoranabuhanga, bikoroshya gucuruza no guhererekanya imitungo ndetse bigakurura ishoramari mpuzamahanga. Ibigo byinshi kwisi nka Blockrock birakataje bishora akayabo muri uyu mushinga byubaka ibikorwa remezo byo kwifashishwa mugukora assets tokenization.
Icyo bivuze kuri Afurika: mu gihe kiri imbere, Africa izakurura ishoramari ryinshi binyuze muri tokenization,ndetse nabanyafurika babashe kugura imitungo minini kandi bijyanye nubushobozi bafite.
4) AI yavuye kukugaragara nkibitangaza itangira gukoreshwa ibikorwa bitanga umusaruro (productivity)
2026 irimo gufatwa nk'umwaka AI igomba kugaragaza umusaruro mu bigo (ROI).
Kandi hari raporo zerekana ko abantu bayikoresha neza barusha abandi umusaruro cyane.
Icyo bivuze kuri africa: umuntu 1 ukoresha AI neza ashobora gukora nk'abantu 5 ,Africa ifite umubare munini wurubyiruko kuburyo nibakoresha AI neza bizadufasha guhangana kwisoko mpuzamahanga.
5) Amategeko,amabwiriza(regulations)arigushirwaho agamije gutezimbere no guha umurongo ihangwa ryudusha rishingiye kwikoranabuhanga n'imari.
Ibihugu bitandukanye birakataje mugushyiraho amategeko namabwiriza agenga ibijyanye n'ikoranabuhanga n'imari ariko bitagamije kudindiza ihangwa ryudushya, ahubwo bigamije kuritezimber no gutanga umurongo.
EU AI Act kubwenge buhangano ndetse No ku ruhande rwa crypto, MiCA ishyiraho uburyo bwo kugenzura stablecoins n'abatanga serivisi,tutibagiwe nibihugu nka Kenya Ghana, u Rwanda, nibindi bigenda bitangaza umurongo wabyo.
Umusozo: Afurika igomba kuba "builder"
Umurongo uzagenda usobanuka uko ibigo bizagenda byinjira muri Fintech, AI, Blockchain na Digital Assets niyo mpamvu africa natwe dukwiye gutangira kubaka kugira ngo tutazakomeza gukoresha ibyabandi kandi natwe dushoboye .
Ni iki wumva Afurika ikwiye gushyira imbere muri 2026: AI, Fintech/Payments, Stablecoins, cyangwa Tokenization?
0 Comments