Icyo Robert Kiyosaki Yigishije muri “What’s Next Beyond Bitcoin and Crypto” Inyigisho yashyize kuri youtube

Robert Kiyosaki, umwanditsi wa Rich Dad Poor Dad, yongeye kugaruka ku bihindura isi y’ubukungu muri iki gihe. Muri video ye nshya, agaragaza impinduka zikomeye mu mafaranga, ikoranabuhanga, crypto, n’uburyo abantu bakwiye gutekereza byagutse kuri Bitcoin birenze kuyicuruza.

Iyi ni ishusho rusange y'amasomo akomeye Abanyarwanda na Afurika muri rusange dukwiye kumva.

1. Gusobanukirwa Isi Nshya y'Ubukungu

Kiyosaki asobanura ko isi irimo guhinduka cyane:

  • Amafaranga ya leta arimo gutakaza agaciro

  • Ubukungu bwibihugu bwinjira mu madeni arenze urugero

  • Ikoranabuhanga (AI, blockchain) ririmo guhindura imikorere yubucuruzi

Avuga ko nyuma yo kuva kuri gold standard mu 1971, idolari ryabaye "fake money" kuko ritakomeje ku gaciro ka zahabu. Ibyo bituma ubukungu bw'abantu busubira inyuma.

2. Kwiga Ubumenyi bujyanye n'imari nishoramari niwo Mutungo ukomeye

Kiyosaki agaragaza ko ubukene bwa benshi buterwa no kutamenya gutandukanya:

  • Assets (ibyinjiriza amafaranga)

  • Liabilities (ibisohora amafaranga)

Inzu yo guturamo itwara amafaranga menshi kuruta ayo ikwinjiriza, ntabwo ari umutungo ahubwo ni umwenda.

Dukeneye kwiga:

  • Cashflow

  • Business models

  • Investing

  • Ubumenyi bwo gucunga amafaranga

Ibi nibyo bizazamura ubukungu bw'urubyiruko rw'Africa

3. Bitcoin ni Intangiriro, Ntabwo Ari Iherezo

Yerekana ko Bitcoin na crypto ari "people's money",ariko abashora imari muri crypto bagomba gutekereza neza:

  • Bitcoin ni uburyo bwo kubika agaciro

  • Bitcoin ntabwo izaguhindurira ubuzima niba utuyubakiraho business, brand, assets

  • Wigurisha Crypto zawe ngo uzigurane imodoka cyangwa ubuzima bw'ibitangaza

Kiyosaki ashishikariza urubyiruko gukoresha inyungu za digital assets nka bitcoin na Ethereum  mu gukora imishinga itanga inyungu mu gihe kirekire.

4. Ubushobozi bw'Ikoranabuhanga mu Rwanda na Afurika

Kiyosaki avuga ko ejo hazaza h'ubukungu ari ahabashobora guhanga no gushyira mu bikorwa:

  • Ihangwa ryudushya

  • Uburyo bushya bwo kwishyura

  • Abacuruzi bashyiraho systems

  • Abashoramari bubaka ibintu bifatika

Ibi ni byo bigomba no gutekerezwa n'abakora muri blockchain, fintech, AI n'indi mirimo y'ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.

5. Kwitandukanya n'Uburyo bwa Kera bwo Kubaho

Amagambo ye akomeye:

"If you can't sell, you have no income."

Umuntu wiga ibintu byinshi ariko adafite ubumenyi bwo:

  • Gucuruza

  • Gushaka amasoko

  • Kuvugana n'abantu

  • Gucunga business

..¦ntashobora kwinjira mu rwego rwa Business Owner cyangwa Investor.

Ni ngombwa kwimuka:
E - S -B -I

Aho B na I ari bo bubaka ubukungu bw'ukuri.

6. Ninde Ukeneye Aya Masomo muri Africa ?

  • Abakora ubucuruzi

  • Urubyiruko rutangira gukora mu ikoranabuhanga

  • Abacuruzi boroheje bo mu midugudu

  • Abahinzi n'aborozi bifuza gutera imbere

  • Abanyeshuri bashaka kumenya uburyo amafaranga akora

  • Abashoramari bashya cyangwa abashaka gutangira

Ubutumwa bwe bureba buri Munyafrica ushaka gutekereza kure.

 "Tekereza Byagutse"

Kiyosaki asoza avuga ko isi igiye guhinduka cyane kurusha uko tubitekereza.

Ati:

"You guys think too small. You have to think bigger."
Iri ni isomo rikomeye ku rubyiruko rw'u Rwanda na Afurika:

  • Tugomba gutekereza ejo hazaza

  • Tugomba kwiga ubumenyi kubijyanye namafaranga n'imari

  • Tugomba kubaka imishinga ifatika

  • Tugomba gushyira imbere ikoranabuhanga rikora ibintu bifatika mu buzima bw'abaturage

Crypto ni intangiriro, ariko icyerekezo nyacyo cya crypto ni ubucuruzi, imishinga, n'ibisubizo bizamura ubuzima bw'Abanyafurika .

#AfricaWealth #BitcoinAfrica #RichDadPoorDad #FinancialEducation #ThinkBigger #Fintech #Blockchain #DigitalAssets #AfricaRising #FinancialEducation

Recommended Video

DORE AMAKURU UTARUMVA MUBUZIMA BWAWE KURI E-COMMERCE,BLOCKCHAIN, PI NETWARK,CRYPTOCURRENCIES,FINTECH
0 Comments
Leave a Comment