Crypto yabaye ikintu kinini! kandi kumenya iyi mpinduka ni ingenzi cyane cyane ku Bantu bashya muri crypto(digital assets).Dore impamvu crypto yahindutse
1. Crypto Ntabwo Ikiri Ikintu Gishya
Mbere:
Abantu bake ni bo bari bayizi kandi Amakuru yari make
Ubu:
Abantu benshi barayizi, ubu Kwiga no kubona amakuru kuri crypto biroroshye
No mu Rwanda, urubyiruko rwinshi rumaze kumenya Bitcoin.
Ibyo bivuze ko Nta mahirwe yihishe akiri muri cypro nkuko byari bimeze mbere.
2. Isoko Ryabaye Rinini Kandi Ririmo Ihangana Rikomeye
Mbere Hariho imishinga mike kandi abantu ntabwo bitaga gashya izanye! Icyingenzi nuko ari coin cyangwa token ya crypto yabaga yavutse, bivuze ko Byari byoroshye kubona amahirwe
Naho Ubu:
3. Abashoramari Bakomeye Binjiye Mu Isoko
Mbere Crypto yari iyabantu ku giti cyabo, yaba abazikoragaga nabaziguraga wasangaga ari abantu kugiti cyabo.Ariko Ubu,Amabanki,Ibigo byishoramari,Amasosiyete,ileta zibihugu,byamaze kuyinjiramo.
Icyo byahinduye:
Isoko riragenzurwa cyane
Ibiciro bigenda bitewe ningamba, si hype gusa
Kuba abantu bakunze crypto cyangwa bayanze ntacyo bihindura kugiciro cyayo
4. Amategeko agenga crypto Ari Kwiyongera
Ibihugu byinshi biri gushyiraho amategeko agenga crypto:
Imisoro
Amabwiriza
Kugenzura ibikorwa
Crypto iri kugenda iba igice cya system yimari isanzwe.
Icyo bivuze ko:
5. Crypto Yatangiye Kwitwara NkIsoko RyImari nimigabane Risanzwe
Mbere Ibiciro byazamukaga cyane mu buryo budasobanutse bigendeye ahanini kumarangamutima yabantu gusa.
Naho Ubu:
Crypto ikurikira uko ubukungu bwisi buhagaze
Ibiciro bigendera ku nyungu zamabanki, inflation namakuru
Imeze nkisoko ryimari nimigabane (stocks).
6. Decentralization Yaragabanutse Mu Bikorwa
Nubwo crypto yaremwe igamije kutagenzurwa numuntu umwe,ikigo cyangwa leta gusa uyu munsi:
Exchanges nini ni zo zigenga trading
Abafite amafaranga menshi (whales) bagira influence
Imishinga myinshi ikora nkamasosiyete
Hashyirwaho amabwiriza agenga ibikorwa bya crypto na za leta
Icyo bivuze ko :
Crypto iri kwegera uburyo bwimari busanzwe.
Gusa nubwo bimeze gutyo Crypto ntiyapfuye Ariko yarahindutse:
Mbere: Yarimo Amahirwe yihuse, amahirwe ashingiye ku mahirwe(luck),kuba abantu bayikunze cyangwa bayanze (pump and dump)
ariko Ubu: Amahirwe ashingiye ku bumenyi na gahunda yigihe kirekire ufite,ubu bishingiye kukwiga imikorere yisoko
Hanyuma Niki Wakora Uyu Munsi?
1. Tekereza Igihe Kirekire(long term strategy)
Reka kubaza ngo:Ni iyihe coin izazamuka uyu munsi?
Tangira kubaza ngo:Ni iyihe project izaba ikiriho mu myaka 5 cyangwa 10?
Urugero: Bitcoin ni iyigihe kirekire.
2. Hitamo IbyAgaciro Crypto ifite icyo irigukemura (Utility), wigendera kukuba bayivuga (Hype)
Mbere hype yarakoraga.
Ariko Ubu:Projects zifite agaciro ni zo ziramba
Ibaze ngo :
Iyi project ifasha iki?
Ishobora gukoreshwa mu buzima bwacu bwa buri munsi muri Africa?
3. Tekereza NkUmushoramari, witekereza NkUmukinyi wUrusimbi
Crypto si ugukina imikino ya amahirwe.
Bifate nkishoramari:
4. Genzura Ibijyanye risk management
Wirinde:
5. Ujye ukomeza wihugure Buri Gihe
Abatsinda uyu munsi si abafite amahirwe,Ni abafite ubumenyi.
Iga:
6. Wirebera crypto gusa mukuzicuruza,Reba andi mahirwe Arenze Trading
Crypto si ukugura no kugurisha gusa,ako ni agace gato.
Hari:
Aha ni ho Africa ifite amahirwe menshi cyane, ninaho tugomba gukomeza gushyira imbaraga, kugira ngo dukomeze tubyaze umusaruro imitungo nkoranabuhanga(digital assets) muburyo bwiza, tudasigaye inyuma mwiterambere ndetse nikoranabuhanga.
Crypto yarakuze.
Ntabwo ikirinzira yoroshye yo kuba umukire
Ahubwo ni System isaba ubumenyi, kwihangana ningamba zifatika.
ICYITONDERWA CYINGENZI!
Iyi article igamije kwigisha no gutanga amakuru gusa.
Ntabwo ari financial advice cyangwa investment advice.
Buri muntu agomba gukora ubushakashatsi bwe mbere yo gushora imari, ndetse no kugisha inama abahanga mu byimari.
Gushora imari mu mitungo mvunjwafaranga no mu masoko yimari bifite ibyago (risk), harimo no gutakaza amafaranga.
é INTOGORE FINTECH ÷ www.intogore.com ÷ Guteza imbere Afurika binyuze mu burezi ku byimari nikoranabuhanga.
0 Comments