Umushoramari mwiza numushoramari mubi

ese witwara gute igihe ibiciro birikugenda bihindagurika bikabije muri cryptocurrencies na stock market

muri business yacu ya trading and investing muri financial markets nasanze abanzi bacu bakomeye ari twe ubwacu twifashishije intwaro 2 zikomeye arizo ubwoba no kwishima!hifashishijwe ibyo bintu 2 usanga dukora amakosa akomeye aho igihe cyo kugura turatinya ntitugure ahubwo tukagurisha nibyo twaridufite dutekereza ko igiciro gikomeza kumanuka ,kandi ubwo tuba tubikora tuzi ko turikurengera inyungu zacu!hanyuma igihe igiciro cyongeye kuzamuka niba wagize amahirwe ukagurira hasi uhita ugira ibyishimo ukibagirwa gufata inyungu ndetse ahubwo ugahita wongera kugura kubwinshi kubera ko noneho ufite ibyiringiro ko igiciro gikomeza kuzamuka.

nyuma rero ibiba nibi namwe murikureba kuri chart! ese wowe iyo igiciro kirikumanuka cyane, ubona kigeze kure cyane uba wumva umeze ute?ese uba wumva wataye ibyiringiro ko kizongera kuzamuka?cyangwa nicyo gihe uba ufite ibyishimo kuko ubonye andi mahirwe yo kwinjira mwisoko? none se iyo igiciro kirikuzamuka byo uba wumva umeze gute?ese ko ubu bitcoin iri kuri $34000 iramutse isubiye muri $20000 wabigenza gute?ese wahita ugurisha nizo wari ubitse cyangwa wakwongera ukagura? ese bitcoin nisubira kuri $28000 ivuye kuri $35000 urakora iki? ibisubizo urisubiza nibyo biragaragaza ko koko uri umushoramari mwiza muri aya masoko yacu bigoye kumenya ikizayabaho ejo.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment