ubuhinde igicumbi cya blockchain kwisi

ubuhinde bukomeje kwerekana ko ari igicumbi cya blockchain kwisi nkuko bigaragara mubikorwa byabo ndetse na raporo zisohoka

ubuhinde dusanzwe tumenyereye ko ari igicumbi cyikoranabuhanga kuko urebye nkibigo bikomeye kwisi mwikoranabuhanga usanga byose biyoborwa nabahinde cyangwa se bikorwamo nabahinde benshi.

rero no muri blockchain technology baracyarimbere kuko aba software developers bo mubuhinde barenga miliyoni 10 bose bafite imishinga ya blockchain,umwe mumishinga ya blackchain yamenyekanye ni polygon(MATIC),usibye no kuba bafite abantu benshi barigukora imishinga ya blockchain hariyo nabantu benshi bakoresha cryptocurrencies kuko kugeza ubu igihu cyubuhinde ni icyambere kwisi mubihugu bifite abaturage biyongera cyane mugukoresha cryptocurrencies kuko kugeza ubu abarenga miliyoni 150 kugeza ubu bakoresha crypto

Ikindi kandi ubuhinde ni igihugu cya 2 muguhererekanya crypto zamafaranga menshi kuko bahererekanya crypto zifite agaciro ka miliyali 260 muma dollars buri mwaka 

usibye no kuba abaturage bitabira cyane ikoranabuhanga rya blockchain,nabayobozi bubuhinde bagaragaje ubushake bwo guha karibu blockchain na crypto muri rusange bashyiraho uburyo bwo kugenzura ibikorwa byoya,yaba gushyiraho amabwiriza agenga cryptocurrencies,umusoro,nibindi birengera inyungu zabakoresha blockchain na cryptocurrencies.

Hanyuma no kuba ubuhinde buyoboye G20 byatumye abayobozi nka minisitiri wa finance Nirmala sitharaman bumvikana batanga ibitekerezo kuri cryptocurrencies bagaragaza uburyo bwo kuyiha ikaze ariko ikagenzurwa mucyimbo cyo kuyirwanya kuko ari ikoranabuhanga rishya abantu bakeneye.ibi nabyo byatumye kwitabira blockchain  mubuhinde bizamuka cyane.

usibye nubuhinde nahandi hantu hatandukanye kwisi abahanga mwikoranabuhanga bakomeje kwitabira ikoranabuhanga rya blockchain bitewe nibyiza byayo,ibi birigutuma ubwitabire bwabayikoresha biyongera kumuvuduko wo hejuru kwisi hose


Recommended Video

DORE AMAKURU UTARUMVA MUBUZIMA BWAWE KURI E-COMMERCE,BLOCKCHAIN, PI NETWARK,CRYPTOCURRENCIES,FINTECH
3 Comments
Chretien Dukundane
2023-09-21 12:42:33
Thank you for updates
MUNEZERO EMMANUEL
2023-09-21 14:23:58
Good work! Komeza uduhe update zizewe kbs
Musafiri
2023-09-22 08:09:34
Birashoboka kbs kuko crypto currency mubuhinde Ni business itunze benshi
Leave a Comment