Shares vs. Bonds vs. ETFs: Itandukaniro ryabyo mw’ishoramari

Mu gihe abantu benshi bagitangira kwinjira mw’ishoramari mu Rwanda no muri Afurika, batangira bibaza ikibazo bahuriyeho ngo: “Ese ni byiza kugura shares, bonds, cyangwa ETFs?” Reka tubahe ubusobanuro:

1. Shares (Imigabane)

Iyo uguze imigabane mubigo nka Bank ya Kigali cyangwa MTN Rwanda, uba wegukanye igice gito cy'ikigo bitewe nimigabane waguze. Ushobora kunguka mu buryo bubiri:igihe  igiciro cy'imigabane yikigo waguzemo kiri kuzamuka cyangwa  binyuze muguhabwa dividend. Gusa Ariko ugomba kwakira risk kuko irahari iyo ikigo gihombye, nawe urahomba.

2. Bonds (Impapuro z'Agaciro)

Bonds ni nk'aho uba utije Leta cyangwa ikigo amafaranga. Bakaguha inyungu buri gihe (urugero: 11%,13% ku mpapuro za Leta y'u Rwanda) hanyuma bakagusubiza amafaranga yawe igihe cyagenwe kirangiye. Ni ishoramari rifite umutekano kurusha imigabane.

3. ETFs

Ujya wumva inama ijyanye nishoramari ivuga ngo ntugashire amagi yose mugatebo kamwe! ETFs zo niko gashya ifite ko kugabanya ibihombo(risk) ndetse no kubasha kungukira kubigo byinshi icyarimweETF reka tuyigereranye nagatebo!karimo imigabane cyangwa bonds nyinshi icyarimwe. Hanyuma aho kugura igice kimwe cya Apple cyangwa MTN gusa, ukabasha kugura agace gato kuri Apple nakandi kuri MTN icyarimwe bibumbiye mukintu kimwe cyitwa ETF. Bituma risk igabanuka ugereranije na stocks , ariko nanone inyungu zikaba nyinshi ugereranije na bonds.

Utuntu twingenzi wazirikana:

  • Niba ushaka gukira vuba? Hitamo Shares.

  • Niba ushaka umutekano n'inyungu byizewe? Hitamo Bonds.

  • Niba ushaka kubigeraho byombi? Hitamo ETFs.


>>Wowe wahitamo iki?

NB: Iyi ntabwo ari inama mubijyanye n'ishoramari,ahubwo aya makuru agamije kwigisha no gutanga amakuru gusa.

#Isokory'Imari #RwandaFinance #intogore


Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment