Impamvu cryptocurrencies atari amafaranga

Iyo ureba cyangwa wumva crypto ukayibona mwisura yamafaranga mubyukuri uba urikuyambura agaciro kayo kuko bituma udatahura neza akamaro kayo mumibereho yahazaza hisi turikuganamo,mumibereho idusunikira kumara igihe kinini mu ikoranabuhanga

Cryptocurrencies rero mbere yuko zibonerwa mugaciro kamafaranga ningombwa ko ubanza kuzireba nka software zifite impamvu zakozwe ndetse ukareba nibibazo zirigukemura mwisi yahazaza yikoranabuhanga,hanyuma wamara kubona ibibazo zirigukemura ndetse nibisubizo zirigutanga kuri ibyo bibazo bikaguha ishusho yagaciro crypto ifite bijyanye nubuzima bushingiye kwikoranabuhanga turikwinjiramo


Nubwo iyo umuntu yumvise cryptocurrencies ahita yumva amafaranga yo kuri internet gusa umuntu usobonakuwe crypto we siko abibona kuko nubwo hari crypto zakozwe kugira ngo zikore bimwe mubyo amafaranga akoreshwa mubuzima busanzwe zo zibikoreshwe mwisi ya internet ariko mubyukuri si amafaranga.crypto rero zakorewe gufata ubuzima busanzwe tubamo zikabushyira cyangwa zikabuhuza nubuzima bwa internet zifatanije nikoranabuhanga rya blockchain


Hifashishijwe ikoranabuhanga rya blockchain rero hakozwe software za crypto zifite umumaro ugiye utandukanye mubice bitandukanye byubuzima tubamo yaba kuri internet ndetse no mumibereho yacu isanzwe ,yaba mukubika amakuru ndetse nimitungo,kwohererezanya amakuru ndetse nimitungo,imikino nimyidagaduro,serivise zimari,kworoshya ubucuruzi,kunoza imyigire,kwita kubuzima,gutanga ubwisanzure,kunoza ikoranabuhanga,kworoshya itumanaho,nibindi byinshi tubamo mubuzima bwacu bwa burimunsi.

Reka turebe zimwe muri crypto nicyo zaje gukemura bijyanye nubuzima tubamo:


1.smart contracts crypto:izi ni software za crypto zikorwa kugira ngo zifashishwe mugukora izindi software za crypto ndetse zinazifashe mugushiramubikorwa ibyo zakorewe,imwe muri crypto izwi cyane ethereum ndetse na solana.


2.decentralized finance(Defi) izi ni software za crypto zikorwa kugira ngo zinoze serivise zimari muburyo bugezweho buri wese ashobora kwigenzurira,yaba kubitsa imitungo yawe,guhabwa inguzanyo,no kuba watanga inguzanyo,zimwe muri software crypto zimenyerewe muri icyo gice harimo Uniswap,Aave ndeste na jupiter


3.Artificial intelligence crypto izi ni crypto zubwenge bukorano ziba zarakozwe kugira ngo zikore imirimo itandukanye nko gusesengura amakuru(data analysis) gufasha mubushakashatsi,ndetse no gufasha abubaka izindi AI,imwe muri AI crypto imenyerewe ni fetch ai na singurality net.


4.decentralized physical infrastructures(Depin) izi ni software za crypto zifasha mukwimurira ibikorwa remezo dusanganwe mubuzima busanzwe mwikoranabuhanga byumwihariko muri blockchain,urugero ububiko bwibitabo namakuru,gukusanya no kubika ibyirondoro yacu.zimwe muri crypto zizwi cyane muri iki gice harimo cosmos,filecoin ndetse na worldcoin yakozwe na openai nubundi izwi nka company yakoze AI ya chartGPT.


5.Real world assets (RWA)izi ni software za crypto zifasha mukwimurira imitungo dusanzwe tumenyereye mubuzima busanzwe mwikoranabuganga byumwihariko muri blockchain imwe muri crypto zizwi cyane ni ondo na mantra 


6 gaming na metaverse(Gamefi and metaverse) izi ni software za crypto zifashishwa mukwubaka imikino yo kuri internet ndetse no gufasha mugukora ibikorwa bitandukanye mwisi yikoranabuhanga izwi nka meteverse, yaba kugurisha ibicuruzwa mwisi yikoranabuhanga ndetse no kubyimuriramo bivuye mwisi isanzwe zimwe muri crypto zizwi cyane ni Cardano(ADA)yifashishwa cyane nibigo nka ADIDAS na NIKE mugushira ibicuruzwa byabo kuri metarverse,ndetse na the sandbox(SAND) na decentraland(MANA),GMT nizindi.



Muri make tuvuze ibyo crypto zikora muguhuza isi yikoranabuhanga nubuzima tubamo umunsi kuwundi byadutwara igihe kinini cyane kuko crypto ninyinshi ndetse nibyo zikora nibyinshi kandi bifite akamaro kuburyo uramutse usobanukiwe akamaro ka buri crypto wahita wifuza kuyitunga,gusa nanone ntabwo twasoza tutavuze crypto zigufasha kwohereza no kubika imitungo muburyo bwikoranabuhanga ariho turasanga bitcoin 


Iyo umaze gusobanukirwa neza impamvu crypto yakozwe nakamaro ifite noneho nibwo utangira guhuza impamvu,akamaro ndetse nikibazo irigukemura,hanyuma ibyo bintu 3 bikaguha ishusho yamahirwe ari mukubyaza umusaruro  crypto nkumushoramari.mubyuki kugura crypto ni ukugura ahaza hikoranabuhanga runaka kubera amahirwe uribonamo ryatumye uryizereramo ndetse ukanarikunda bigatuma uhitamo gushora imari muri ryo byigihe gito cyangwa byigihe kirekire.



Aya makuru tuba tubaha ni make cyane ugereranije nuburyo digital asset ari uruganda runini niyo mpamvu mugomba gukora ubushakashatsi bwimbitse mbere yo kugira icyemezo ufata kuko dutanga amakuru kugira ngo ubone amakuru make waheraho ukora ubushakashatsi 


Niba wifuze kumenya byinshi kuri crypto watwandikira kuri email. info@intogore.com cyangwa ugasura website www.intogore.com ukajya ahanditse contact us ukabona itumanaho ryacu ryimbitse     


   


Prepared by Jambo jean luc

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment