Igiciro cya Bitcoin cyamanutseho 17.5% Nyuma Yaho Abashoramari bakuye Miliyoni $500M z'amadorali Muri Bitcoin ETFs.

Inkuru Dukesha ikinyamakuru CoinTelegraph, Banditse Bavugako Nyuma yuko Muri Bitcoin ETFs hakuwemo Miliyoni Maganatanu icyumweru Gishize $500M , Habayeho imyivumbagatanyo mwisoko rya Bitcoin Kugeza aho imanutseho Ibihumbi $12,000 byamadolari Ikava Kugiciro kinini Yari Imaze kugeraho Mumateka cya $73,000 ikagera kubihumbi $61,000 kumunsi wejo Hashize Tariki 20 Werurwe 2024.

BTC PRICE CHART 20.March.2024.

 

 

 

 

 

Igiciro cyo Kumanuka Kwa Bitcoin Kitezwe kugera kubihumbi $60,000.

 

Amakuru atangwa nabasenguzi ba Coin Telegraph na Trading View Berekanye ko Igiciro cya Bitcoin kirakomeza kumanuka Kugeza kigeze Kubihumbi $60,760.

Ubu Bitcoin yamanutseho 17.5% Tugendeye kugiciro cyayo yari yagezeho bwambere Mumateka yayo , Byakomeje Kutera abanyemari benshi cyane kugurisha Bitcoin zabo kubwinshi.

 

 

Ese Imanuka rya Bitcoin abahanga Niki Babivugaho.

Mugihe cyose isoko Rya Cryptocurrencies ryabayeho Ntagihe nakimwe abahanga Bigeze batanga Inama yo Kugurisha cryptocurrency zawe mugihe Isoko ririmo Kumanuka, Abo muganiririye cyangwa iyo Ugerageje Gukurikira icyo Babivugaho Bavuga ko aba arigihe cyiza Rwose Cyo Kugura Nyinshi Kugira ngo mugihe Isoko rizaba rihindukiye Abashoramari bazabashe Gukorera Amafaranga.

Mugihe Isoko Riri Hasi Kubashoramari nicyo Gihe kiza Cyo kwinjira, Kuko Harigihe Abashoramari cyane cyane Abashya babyitiranya Bakumvako Igihe Kiza Cyo kwinjira Mwisoko arigihe Cryptocurrency ziri mucyerekezo cyo Kuzamuka ariko ntago Ariko Bimeze mubyukuri iyo amasoko arimukerekezo cyo Kuzamuka Kiba arigihe cyo Gufata inyungu ntago aricyo Gihe kiza Cyo Kwinjira mwisoko.

Abahanga Bakorera kugitangazamakuru kizwi nka CoinDesk Batanze Inama zuko Umushoramari ashobora Kwitwara mugihe Isoko Riri Hasi, izo nama nizi Zikurikira.

 

1. Gukora icyo Bise Dollar Cost average bivuze ngo wajya ufata amafaranga make byibura ukiyemeza kugura umutungo mugihe wagennye Ariko Muburyo Buhoraho, Urugero ukagira Imitungo wibikaho Buri Cyumweru cyangwa Buri kwezi) Ubu ni Bumwe muburyo bwiza Bushobora Gutuma Utagirwaho Ingaruka N'isoko  Kuberako Niba asset ziri Hasi Ugura izijyanye nubushobozi bwawe Kuko wenda ushobora Kugurira Hejuru uguriye icyarimwe isoko rikajya Hasi.

 

2.Iteka kugura igihe ubona isoko Rigiye Hasi kukigero Wifuza.

 

3. Kubaka Portfolio yawe Ugashyiraho Imari zitandukanye.

 

 

 

Nizihe mpamvu zindi zishobora Gutuma amasoko ya Cryptocurrency ajya Hasi?

Hari impamvu nyinshi zishobora Gutuma amasoko Y' Imari y'Ikoranabuhanga ajya Hasi Twavuga nkamakuru Yubukungu, Ibikorwa byabahanga nabashoramari mumasoko Y' Imari Z' Ikoranabuhanga ndetse nabagurisha Imari zabo Kubwinshi.

 

Amakuru y' Ubukungu.

Amakuru yagiye aba inkingi ya mwamba mumyitwarire Yisoko Cyane cyane bitewe nabayavuzeho, Urugero nkumunyapolitiki ukurirwa cyane akavuga amakuru mabi Kuri izi mari cyangwa Yerekana uko azifata muburyo bubi Bigatuma isoko Rihindukira rikaba ryajya mubihe byo kumanuka, amakuru ya Hafi ninkaho Perezida wa Amerika yavuzeko Abantu bakora Umurimo Wubucukuzi bwa Bitcoin Buzwi nka Bitcoin Mining Bakwiye Rwose Gukupirwa Umuriro Kuko Bakoresha umuriro Mwinshi Cyane. Ayo makuru atanzwe ashobora kugira rwose impinduka Zigaragara mwisoko Ry' Imari zikorababuhanga Kuko Inyinshi nubundi zizamuka cyangwa zikamanuka zigendeye Kuri Bitcoin Kuko ariyo nkuru kuko Nkamafaranga yose agize isoko Ry' Imari zikorababuhanga yibumbiye Muri Bitcoin Kuko Ifitemo 50% ryayo Mafaranga yose agize amasoko Kandi Hari imitungo (coins) zirenga 20,000 mubwoko Butandukanye kandi Hagenda Havuka nizindi nyinshi Zitandukanye.

 

Ibikorwa byabahanga nabashoramari mumasoko.

 

Aha Twavuga nkigikorwa kizwi Nka Bitcoin Halving, Bitcoin Halving nigihe kiba Rimwe Mumyaka ine aho Igihembo cyabacukuzi ba Bitcoin kigabanywamo kabiri Wenda niba bahembwaga Bitcoin imwe nkurugero zikaba 0.5 , ayo makuru rero akaba yatwara isoko muburyo Butandukanye nuko Risanzwe rimeze. Uyumwaka Bitcoin Halving Yitezwe kubaho ndetse Harabura iminsi igera Kuri 30.

 

Ikigero kinini cyabagurisha mwisoko.

 

Iyo isoko ririmo abantu benshi Barimo Kugurisha Imitungo yabo Bishobora Rwose Gutera isoko Kujya mukerekezo Cyo Kumanuka  Mugihe Buriwese arimo Gukuramo amafaranga yabo ariko Kikaba nigihe kiza Kubashoramari kuko Bo babinamo Nkamahirwe Yo Guhita Bagura ibiciro Bikiri Hasi.

 

 

Disclaimer: Amasoko Y' Imitungo nkoranabuhanga namasoko Ahindagurika Cyane Mugaciro kuburyo kuyashoramo Bisaba Ubushishozi nubushakashatsi kumushoramari wifuza gushyiramo Imari, Inyandiko Dukora Zigamije Kwigisha ntago arugushishikariza abantu Gushyira Imari Murayamasoko Ubaye ushaka Inama Mubyubukungu wakwegera abahanga Babihuguriwe.

 

 

Dusangire Ijambo, Ese wowe ubona arizihe mpamvu zindi Mubyukuri zishobora Gutera imitungo nkoranubahanga korababuhanga Kujya mukerekezo Cyo Kumanuka , ese ubona Abashoramari bagakwiye Kwitwara Gute Muri Ibyo Bihe, Dusangize igitekerezo cyawe Mumwanya Wahariwe Ibitekerezo By' umusomyi (Comments Section ).

 

# Intogore Fintech

 

 

# Cryptocurrency Prices  Updates

 

# Bitcoin Halving 2024

 

 

Edited and Published By DUKUNDANE Chretien.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
1 Comments
Shaddad
2024-03-21 12:58:28
Mukomeze Muduhe apdate Muri crypto currency
Leave a Comment