Ibyo rero Byaherezaga U Rwanda amanota
0.9/10 mugushyigikira Imitungo nkoranabuhanga( Crypto currencies), Kikaba
Kumwanya wa 238/249. Mubihugu Biteza imbere Imitungo nkoranabuhanga.
Muri 2019, Banki nkuru y' U Rwanda
Yatangiye inyigo yo Gukora Ifaranga ryayo
ry'Ikoranabuhanga Rizwi nka CBDC( Central Bank Digital Currency).
Mubushakashatsi bwakozwe na Banki nkuru y'
igihugu kubantu 45 Bwerekanye ko 70% muribo Berekanaga ko Bashyigikiye Ko
amafaranga y'Ikoranabuhanga yahabwa umwanya mubukungu bw' igihugu agafasha
mukubuteza imbere.
Uko Crypto currencies zafatwaga Mu
Rwanda.
Nyuma Yuko Abantu babonye umuburo wa BNR,
Batangiye Gufata cryptocurrencies nkââ¬â¢ibintu bishobora kuba byabashyira mukaga
Ariko BNR ntago yigeze Ibuza abantu Gukoresha Cryptocurrencies ahubwo
yababuriye kuzikoresha Ariko bakaba bakirengera ingaruka Bahuriramo nazo Nyuma,
Abakoraga Ubucuruzi bwa Cryptocurrencies babaye nkaho babikora Mubwihisho kuko
Bitari byemewe kuba umuntu yabishishikariza abandi kuba babikora.
Imibare yabakora Ubucuruzi bwa Crypto
currencies
Nubwo Gutangira Urugendo rw' Ubucuruzi bwa
CryptoCurrencies byasaga naho Byasabaga Kwiyemeza Gukomeye , Ariko ntago
byaciye intege abari bafite umugambi Wo kubikora, Hari abagiye Bafata umwanzuro
kugiti Cyabo Wo Gukora ubwo Bucuruzi
Kugeza Kurubu Imibare yabakora Ubucuruzi
bwa Cryptocurrencies igeze Kubantu basaga 293,900 Byabakora Ubucuruzi bwa
Crypto currencies Burimunsi .
Uyumubare wabakora Ubucuruzi bwa Crypto
currencies witezwe ko uzakomeza Kwiyongera Mumyaka mike iri imbere.
Abinjira muruganda rw' Ubucuruzi bwa Crypto
currencies Baziyongeraho 1.52% muri 2028 ariko Byitezwe ko Bashobora kugera
kuri 1.89%.
Agaciro Kisoko rya Cryptocurrency mu
Rwanda Kurubu.( Crypto Market Volume in Rwanda)
Abakora Ubucuruzi bwa Crypto currencies mu
Rwanda nubwo Bigaragara ko Ari umubare utari munini ariko Bigaragara ko
Bakoresha imbaraga zabo Kugirango isoko Rya Cryptocurrencies mu Rwanda ribashe
Kuzamuka Kuko agaciro K' Isoko rya Cryptocurrencies Mu Rwanda Kurubu rigeze
kugaciro k'amadolari y' Amerika US $ 659,900.
Kugeza ubu igihugu cyu'Rwanda gikomeje
gutanga icyizere mukuzamura iterambere ryikoranabuhanga no guhanga udushya,ibi
rero bikaba nubundi bizatuma ikoranabuhanga rya blockchain rikoreshwa mugihugu
kugira ngo abaturage bacyo babyaze umusaruro amahirwe agaragara muri iri
koranabuhanga,ibi rero bizatuma icyizere no kubakoresha cryptocurrencies mu'Rwanda
cyiyongera bityo bakomeze kwiyongera.
Ikindi iyo urebye uko ibihugu biteye imbere birikugerageza guha
umurongo ikoreshwa rya cryptocurrencies kubaturage babyo, nu'Rwanda nkigihugu
gikataje mwiterambere kirigukora inyigo igamije guha umurongo ikoreshwa rya
cryptocurrencies kubwinyungu za banyarwanda bakoresha cryptocurrencies
Wowe ubona Gute iterambere ry' Ubucuruzi
bw' amafaranga y'Ikoranabuhanga mu Rwanda,Ese wowe ubona Umubare wabakoresha
irisoko ry' ubu Bucuruzi Baziyongera kuruhe Rwego, Ese ubona ubu Bucuruzi
mubyukuri Buzafasha Muguteza imbere Igisata Cy' ubukungu mu Rwanda?
Dusangize igitekerezo cyawe mumwanya
Wahariwe igitekerezo Cy' umusomyi ( Comment Section)
Injira muri group yacu ya whatsapp tuganire kuri digital assets
#Intogore Fintech
#Crypto Currencies in Rwanda
Edited and Published By DUKUNDANE
Chretien
Source: -Free/ Law
-www.statista.com
0 Comments