1. Gufasha ibigo kubona amafaranga yo kwagura ibikorwa
Ibigo bikomeye nka Bank of Kigali, MTN Rwanda, na Crystal Telecom byakoresheje RSE kugira ngo bibone amafaranga yo gukomeza kwagura ibikorwa. Ayo mafaranga afasha mu kubaka imishinga mishya, gukora ibikorwaremezo no guhanga imirimo mishya.
2. Gufasha abaturage gushora ishoramari
RSE ntiyagenewe abashoramari bakomeye gusa. Umunyarwanda usanzwe ashobora kugura imigabane cyangwa impapuro za leta (treasury bonds) agakuramo inyungu. Ibi bifasha abantu benshi kwizigamira no kugira uruhare mu bukungu bw'igihugu.
3. Gukurura ishoramari mpuzamahanga
Kubera uburyo rigenzurwa neza kandi rifite umucyo, RSE ikurura abashoramari mpuzamahanga bifuza gushora imari mu Rwanda. Ibi bizana amadovize kandi bigafasha igihugu kugera ku ntego zacyo ziterambere mubukungu.
4. Kongera ubumenyi mu bijyanye n'imari nimigabane kubaturage
RSE ikora amahugurwa n'ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko n'abashoramari bashya gusobanukirwa neza ishoramari. Ibi bituma Abanyarwanda benshi bagira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bisobanutse mu bijyanye n'imari.
Mu gihe u Rwanda rugamije kuba igicumbi cyimari nimigabane mukarere, RSE ifite uruhare rukomeye mu kubaka icyizere, kubaka iterambere nimiyoborere, no guhuza ubukungu bwu'Rwanda n'isoko mpuzamahanga.
<>Ese wowe niki wibaza kuri Rwanda Stock Exchange?
0 Comments